umuseke.rw
@umuseke 15 hours ago
Umwana w'imyaka 7 yagiye kurinda umuceri agwa mu kidendezi cy'amazi
Kamonyi: UMUSEKE wamenye amakuru ko hari umwana witwa Ukwishatse wimyaka 7 woherejwe kurinda umurima wumuceri agwa mu kidendezi cyamazi arapfa. Byabereye mu Mudugudu wa Karehe, Akagari ka Sheli, Umurenge wa Rugarika. Gitifu wUmurenge wa Rugarika, Nkurunziza Jean de Dieu yabwiye UMUSEKE ko ababyeyi ba Ukwishatse bamutumye kurinda umurima wumuceri avuye ku ishuri, agezeyo agwa mu
read moreOther Headlines
umuseke.rw
@umuseke 7 hours ago
Uwimana Abdoul yahawe akazi muri Rayon Sports y'Abagore
Nyuma yo gukinira imyaka myinshi Rayon Sports n'ikipe y'Igihugu [Amavubi], Uwimana Abdoul uzwi nka 'Gakara', yagizwe umutoza wungirije muri Rayon Sports Women Football Club. Ni inkuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo ku wa kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026. Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, yemeza ko Gakara yahawe amasezerano y'umwaka umwe ashobora kongerwa. Uwimana yabisikanye na Rudasingwa
read moreumuseke.rw
@umuseke 6 hours ago
Umunyarwanda yakoze amateka muri UEFA Champions League
Joy-Lance Mickels ukinira Sabah Baku yo muri Azerbaijan n'ikipe y'Igihugu, Amavubi, yabaye Umunyarwanda wa mbere watsinze igitego mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane w'i Burayi, Uefa Champions League. Iki gitego uyu rutahizamu yatsindiye ikipe ye, yagitsinze mu mukino wa kabiri w'amajonjora muri iri rushanwa rikomeye ku Mugabane w'i Burayi, ubwo ikipe
read moreumuseke.rw
@umuseke 9 hours ago
Perezida Kagame ategerejwe mu Burusiya
Perezida wu Rwanda azitabira Inama ya Gatatu yu Burusiya na Afurika, iteganyijwe kubera i Moscow mu mpera z' Ukwakira, nkuko Ambasaderi wu Rwanda mu Burusiya,Maj Gen. Joseph Nzabamwita, yabibwiye TASS. Mu kiganiro n'Ibiro Ntara makuru by'Abarusiya,TASS, yavuze ko Perezida Kagame azitabira inama iteganyijwe mu mpera z'uku kwezi. Amb Nzabamwita yavuze ko ibihugu byombi birimo gutegura
read moreumuseke.rw
@umuseke 15 hours ago
Ni ubuhe burenganzira amategeko ateganyiriza umuntu ukekwaho icyaha?
Gukekwaho icyaha si uguhamywa icyaha. N'ubwo umuntu yahamagazwa mu bugenzacyaha, agafatwa cyangwa agafungwa byagateganyo, amategeko akomeza kumurengera. Afite uburenganzira bwo kumenya icyo akekwaho, kunganirwa navoka, kudahatirwa kwishinja icyaha no kudafungwa mu buryo bunyuranyije namategeko. Iyo umuntu ahamagajwe nUrwego rwIgihugu rwUbugenzacyaha (RIB), cyangwa hakamenyekana ko yatawe muri yombi, hari abahita bumva ko yamaze guhamwa nicyaha. Rimwe
read moreumuseke.rw
@umuseke 19 hours ago
Batawe muri yombi nyuma y'urupfu rw'uwasanzwe mu kidamu "afite ibikomere"
Gisagara: Abantu babiri batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'uwitwa Kagiraneza w'imyaka 23, wasanzwe mu kidamu gifata amazi yo kuhira imyaka mu gishanga cya Misizi, mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara. Bamwe mu baturage bavuga ko amakuru y'urupfu rwa Kagiraneza bayamenye ku wa 11 Ukwakira, 2026, ubwo abaturage basangaga umurambo
read moreumuseke.rw
@umuseke 23 hours ago
Ruhago y'Abagore: APR WFC irimbanyije imyiteguro ya Shampiyona
Mu kwitegura umwaka w'imikino 2026-27, ikipe ya APR WFC ikomeje gukina imikino ya gicuti ibafasha gukarishya abakinnyi. Iyi kipe y'Ingabo z'u Rwanda isanzwe ibarizwa mu Karere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo, ikomeje guzaka imyitozo itegura umwaka w'imikino 2026-27. Muri uko kwitegura, APR WFC imaze gukina imikino ibiri ya gicuti aho umwe yawutsize Nyaruguru WFC ibitego
read moreumuseke.rw
@umuseke Tue, 13 Oct 2026 10:56:37
Papa Leo XIV yagiye kubagwa igihaha
Papa Leo XIV yagiye mu bitaro bya Gemelli kubagwa igihha, ibi bitaro bikaba biherereye i Roma mu Butaliyani. Arabagwa agace gato kagaragaye mu gihaha ko gashobora kuzamuzambya niba kadakuweho kare. Umuyobozi w'ibiro bishinzwe itangazamakuru bya Vatikani, Matteo Bruni, yatangaje ko ako gace gato kagaragaye nyuma y'uko abaganga bakabonye mu isuzuma Papa aherutse gukorerwa. Nk'uko byatangajwe
read moreumuseke.rw
@umuseke Tue, 13 Oct 2026 10:12:01
U Rwanda ruzakira irushanwa rya 'Formula 1' kuva mu 2030
U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa ryo gusiganwa mu modoka ntoya rizitwa Formula 1 African Grand Prix mu gihe cyimyaka 10, kuva mu ntangiriro ya 2030. Iri rushanwa rizajya ribera ku kibuga cyihariye kirimo imihanda imodoka zisiganiraho kizubakwa i Bugesera, hafi y'Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali kiri kubakwa muri ako Karere ko mu Burasirazuba bw'u Rwanda.
read moreumuseke.rw
@umuseke Tue, 13 Oct 2026 08:15:05
Ihuriro AFC ryarimo M23 ryasheshwe
Ihuriro rya AFC ryari rikubiyemo imitwe ya gisirikare na politiki irimo M23 na MRDP Twirwaneho ryariho ngo rirwanye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryasheshwe nyuma y'imyaka itatu rishinzwe. Iseswa rya Alliance Fleuve Congo (AFC), ryatangajwe binyuze mu nyandiko ishinga umutwe wa politiki n'igisirikare witwa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), washingiwe
read moreumuseke.rw
@umuseke Mon, 12 Oct 2026 18:31:47
Kabila ashyizeho umutwe wo kurwanya Tshisekedi byeruye
Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, byeruye agiye guhangana nubutegetsi bwa Perezida Antoine Felix Tshisekedi. Kuri uyu wa Mbere i Goma nibwo hashyizweho umutwe witwa Front for the Refoundation of the Nation (FRN), uyobowe na Joseph Kabila ubwe. Muri uyu mutwe Kabila yungirijwe na ba Visi Perezida bane, Corneille Nangaa,
read moreumuseke.rw
@umuseke Mon, 12 Oct 2026 18:53:47
U Burundi bwasezerewe muri CECAFA U17
Nyuma yo gutsindwa na Ethiopia y'abatarengeje imyaka 17 muri CECAFA iri kubera i Kigali ibitego 3-0, ikipe y'Igihugu y'u Burundi y'ingimbi zitarengeje iyo myaka, yasezerewe itsinzwe imikono yose n'umwenda w'ibitego 11. Ni umukino watangiye Saa Kumi z'amanywa, ubera kuri Kigali Pelé Stadium. Abarundi bari batsinzwe umukino wa mbere muri iri tsinda rya kabiri, baje bifuza
read moreumuseke.rw
@umuseke Mon, 12 Oct 2026 18:11:56
Abaturage barasaba iperereza rijyanye n'umubyeyi basanze mu nzu yapfuye
Huye: Abaturage bo mu murenge wa Tumba, batunguwe nurupfu rwumubyeyi witwa Mukamana Theodette basanze mu nzu yapfuye, bakaba bemeza ko ku Cyumweru yiriwe ari muzima. Byabereye mu kagali ka Cyimana mu mudugudu wa Ubwiyunge niho abaturage basanze umubyeyi witwa Mukamana Theodette mu nzu yapfuye. Ku Cyumweru abiriranwe na we bavuga ko yiriwe ameze neza ari
read moreumuseke.rw
@umuseke Mon, 12 Oct 2026 17:00:56
Umunyeshuri wa Kaminuza yasanzwe mu icumbi yapfuye
Niyonambaza Jean Louis wigaga mu Ishuri rya Hanika Anglican Integrated Polytechnic (HAIP) yasanzwe mu icumbi yapfuye. Urupfu rwa Niyonambaza Jean Louis wimyaka 24 yamavuko rwabereye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nyanza Umurenge wa Busasamana. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wUmurenge wa Busasamana Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko Niyonambaza Jean Louis yabonywe nabo babanaga mu gipangu yarangije gupfa.
read moreRight Column Content